ESB KAMONYI YAKIRIYE COLLEGE MARIE REINE MUHANGA K’UMUNSI W’UMURIMO

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 01 Gicuransi, ishuri rya ESB Kamonyi ryakiriye abakozi n’abarimu baturutse mu ishuri rya College Marie Reine Muhanga mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Umukozi, igikorwa cyabaye mu byishimo byinshi n’ubusabane bukomeye.
Ubu busabane hagati y’aya mashuri yombi si ubwa mbere bubaye, kuko bumaze imyaka 9 bukorwa buri mwaka, bugamije gukomeza ubufatanye, ubucuti n’imikoranire myiza hagati y’abakozi.
Muri uwo munsi, habaye imikino itandukanye yahuje abakozi b’aya mashuri yombi. Mu mukino wa basketball, ikipe ya College Marie Reine Muhanga yitwaye neza itsinda iya ESB Kamonyi irusha ibarusha amanota 2.
Si aho byagarukiye, kuko no mu mukino w’umupira w’amaguru (football), College Marie Reine Muhanga yongeye gutsinda ESB Kamonyi, bikomeza kugaragaza ko yari yaje yiteguye..
Nyuma y’imikino, hakurikiyeho igikorwa cy’ubusabane, aho abakozi b’aya mashuri baganiriye, basangira ndetse bishimira umunsi wabo mu mwuka w’ubuvandimwe n’ubumwe. Iki gikorwa cyasize isomo rikomeye ryo gukomeza ubufatanye no kubaka umubano urambye hagati y’ibigo by’amashuri .
Mu gusoza, abayobozi b’amashuri bombi bashimye uko igikorwa cyagenze neza, banizeza ko ubu busabane buzakomeza no mu myaka iri imbere.
Amafoto/videos byaranze imikino/ubusabane





























